Umutoza w`ikipe y`igihugu y`u Rwanda,Stephen Constantine, yavuze ko yari yasabye abakinnyi be gukora nk`ibyo Cape-Vert yakoreye Espagne mu gikombe cy`isi,ahamya ko bakoze ibirenze.
Ibi umutoza w`Amavubi,Stephen Constantine, yabitangaje nyuma y`umukino Amavubi yatsinzemo Cape-Vert (2-1) i Praia, ku munsi wa 2 w`amajonjora y`igikombe cy`Afrika cya 2027 mu itsinda K.
Constantine yavuze ko mbere y`umukino, yari yasabye abakinnyi be kugerageza gukora nk`ibyo Cape-Vert yakoreye Espagne mu gikombe cy`isi kugira ngo byibura bahakure inota rimwe, none bakaba babonye atatu.Kuri we ngo bakoze ibirenze ibya Cape-Vert.
Yagize ati: " Murabizi ko kuva tombola yaba, navuze ko nakunze Cape-Vert mu gikombe cy`isi. Rero nari nabwiye abakinnyi nti " Tugende tugerageze dukore nk`ibyo Cape-Vert yakoreye Espagne, ni ukuvuga gukina n`imbaraga tukahakura inota rimwe.None tuhakuye intsinzi.Bivuga ko twakoze ibirenze ibyabo."
Umutoza Constantine yavuze ko hari byinshi bagiye guhindura mu mupira w`u Rwanda, ariko agaragaza ko bagifite inzira ndende kugira nko bagaragaze Amavubi nk`ikipe ikomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Uyu mwongereza, yibukije itangazamakuru ko yagarutse mu Rwanda gusoza akazi atarangije mu myaka yashyize ubwo yatoza Amavubi.
Ati: " Ubwo naganiraga n`abayobozi b`u Rwanda mu mezi atandatu ashize, bambajije impamvu nifuza kugaruka.Nabasubije ko mfite akazi ntasoje ngomba kurangiza.None reba dutsinze imikino ibiri.Nabwira abanyarwanda nti "Tuza".
Ubwo yatozaga Amavubi mu mwaka wa 2014, Stephen Constantine yasezereye Libya na Congo Brazzavile mu majonjora y`igikombe cya Afrurika. Gusa byaje kurangira intego atayigezeho nyuma yuko u Rwanda rufatiwe ibihano rugasezererwa kubera gukinisha umukinnyi ufite ibyangombwa bihabanye n`amategeko, byatumye Stephen Constantine asezera, akajya gutoza ikipe y`igihugu y`Ubuhinde mu mwaka wa 2015.
Ku munsi wa 3 w`amajonjora y`igikombe cya Afrurika cya 2027, Amavubi azakira Mali mu mukino uteganyijwe mu Ugushyingo kuri Stade Amahoro i Remera ya Kigali. Kugeza ubu, u Rwanda nirwo ruyoboye itsinda K n`amanota 6 nyuma yo gutsinda Liberia na Cape-Vert.