
Ikipe y`igihugu y`uRwanda ‘Amavubi’, igiye gutaha i Kigali nta mukino n`umwe wa gishuti akinnye mu gihugu cya Misisli,nyuma yuko Tanzania ibuze viza yo kwerekeza mu misili mu mukino wa gishuti bagomba gukina n`uRwanda.
Ikipe y`igihugu y`uRwanda ‘Amavubi’ iri kubarizwa mu gihugu cya Misili, mu mwiherero wo gutegura amajonjora y`igikombe cy`Afrika cya 2027. Ikipe y`igihugu y`uRwanda yateganyaga kuzakina umukino wa gishuti n`ikipe y`igihugu ya Tanzaniya i Cairo.
Gusa ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 7 Kamena, nibwo ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru mu gihugu cya Misili, ryatangaje ko uwo mukino utakibaye kubera ko Tanzania yabuze Visa zo kwinjira mu Misiri. Ayo yabaye amakuru mabi ku mutoza w`Amavubi, Stephen Consantine, wari wizeye ko ikipe ye izagaruka i Kigali byibura ibashije gukina umukino umwe wa gishuti.
Ibi bije bikurikira ikibazo cy`icyorezo cya Ebola cyatumye Amavubi ava mu gihugu cya Maroc nta mukino n`umwe wa gishuti bakinnye, nyuma yuko ubuyobozi bw`igihugu cya Maroc bufashe icyemezo cyo gukuraho imikino 2 ya gishuti ikipe y`u Rwanda yagombaga gukina n`ibigwa bya Comores na Tanzania.
Nyuma yo kubura umukino n`umwe wa gishuti bakina muri Maroc no mu Misili, ikipe y`igihugu y`uRwanda izagaruka i Kigali ikoze imyitozo gusa. Biteganyijwe ko Amavubi azagera i Kigali kuri wa kane tariki 11 kamena.
Mu majonjora y`igikombe cy`Afrika cya 2027,Amavubi ari mu itsinda K,aho uRwanda ruzakina na Mali, Cape Vert na Liberia. Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda niyo azahita abona ticket yo kujya mu mikino ya nyuma izabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.