Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, bemerewe agahimbazamusyi gakubye kabiri ako basanzwe bahabwa, mbere y`umukino uzabahuza na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 13 Ugushyingo 2026, kuri Stade du 26 Mars, i Bamako muri Mali, aho abakinnyi n’abatoza bafite intego yo kuhakura amanota atatu.
Mu rwego rwo kubongerera imbaraga mu rugamba rwo gusubira mu gikombe cya Afurika , abakinnyi babwiwe ko bazahabwa agahimbazamusyi gakubye kabiri ako basanzwe bahabwa, mu gihe baramuka begukanye intsinzi.Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike muri FERWAFA, Mugisha Richard, yemeje ko ku mikino yose isigaye, agahimbazamusyi kakubwe inshuro ebyiri.

Ubusanzwe, buri mukinnyi w’Amavubi yahabwaga miliyoni 1,5 Frw mu gihe ikipe yatsinze umukino, naho iyo yanganyije agahabwa ibihumbi 750 Frw. Ibi bivuze ko mu gihe Amavubi yaba atsinze Mali, buri mukinnyi azahabwa miliyoni 3 Frw, naho mu gihe amakipe yombi yanganyije, agahimbazamusyi kakaba miliyoni 1,5 Frw.
Ibi bije bikurikira icyifuzo abakinnyi b`Amavubi bagejeje kuri Ministeri ya Siporo ku wa 2 Ukwakira 2026 , ubwo bari bageze i Kigali nyuma yo gutsindira Cap-Vert i Praia. Abakinnyi basabye Minisitiri wa siporo, Nelly Mukazayire, kujya boroherezwa mu ngendo no kongererwa agahimbazamusyi.
Kuri iyi nshuro, ikipe y'igihugu yagiye muri Mali n'indege yihariye ya RwandAir,akaba ari nayo izabagarura i Kigali nyuma y'umukino, mbere yo kongera gukina na Mali mu mukino uteganyijwe ku wa kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026 kuri stade Amahoro i Kigali.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo, Amavubi yakoreye imyitozo ya nyuma kuri Stade du 26 Mars, ari na yo izaberaho umukino.

Kugeza ubu, amakipe yombi anganya amanota atandatu mu itsinda K ndetse ikipe izabona amanota ane mu mikino ibiri izayahuza yombi, izahita ibona itike ya CAN 2027.