Mu 1959, uRwanda nicyo gihugu cya mbere cya Afrika cyagize impunzi za politique, bitewe na Politike mbi yari mu gihugu. uRwanda rwakomeje kwirukana abana barwo, mu 1963, 1973, ndetse hagati y’umwaka w’1990 na 1994, hari abagiye bava mu gihugu kubera ubutegetsi bubi bwari mu gihugu.
Honorable Charles Muligande, mu kiganiro Ibihe n’ibiriho cya RBA, yavuze ko bamwe muri izo mpunzi aribo bafashe icyemezo cyo gucyura impunzi.
Hon Muligande yagize ati: “Igihe cyarageze izo mpunzi ziravuga ziti ntabwo dukwiriye kuzapfa turi impunzi, bamwe muri bo batangira umuryango RANU (Rwanda Alliance for National Unity). Umwe muri bo yigeze kutuganiriza twahuye mu 1987, atubwira ukuntu ari umwana, ababyeyi be bahungiye muri Kongo, bageze muri Kongo mu 1964 kubera intambara zari muri icyo gihugu cyitwaga Zaire, bahungira muri Uganda. Bagezeyo, naho haza intambara ya Iddi Amin mu 1970 bahungira muri Kenya, bituma bagera aho bibabaza bati ese tuzakomeza duhunga dutya nk’abatagira igihugu?”
Nicyo cyatumye ari RANU, ari RPF, itangira ingingo ya mbere ya politique yari iyo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda, kuko kuba abanyarwanda bamwe birukana abandi byari ukubura ubumwe bw’abanyarwanda.
Hon Muligande, yagaragaje ko intego nyamukuru ya FPR kwari ugucyura impunzi no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yagize ati: “ Mu zindi ntego nyinshi ntari busubiremo harimo iyo gucyura impunzi zose zibishaka ndetse no guca impamvu zose zitera ubuhunzi. Ntabwo bitangaje ko Guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda, yashyizweho na FPR imaze guhagarika Genocide yakorewe Abatutsi, igashyiraho ikibuga cya poilitike kirimo iyo Guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda zimwe mu ntego z’ibanze zikomeye kandi zihuta, kwari ugucyura impunzi”.
Akomeza ati: “Icyo gihe mu kwezi kwa 7 mu 1994, twari dufite impunzi nyinshi cyane ku buryo hafi y’abanyarwanda bose bari barahunze ingo zabo. Abatari bararenze imipaka babaga mu nkambi z’abakuwe mu byabo. Abari bararenze imipaka bari baragiye Kongo (yahoze yitwa Zaire), uBurndi, Tanzania na Uganda, ndetse n’impunzi za kera zari zumvise ko igihe kigeze cyo gutaha nazo zari zije mu gihugu zitazi, zari zimeze nk’impunzi usibye ko zari zifite noneho uburenganzira”.
Hon Muligande yasobanuye ko impunzi zagiye zitaha mu Rwanda zazaga ku bushake uhereye ku zo yise iza kera.
Ati: “Impunzi za kera zo ntawazingingiye gutaha, ari nabwo bwa mbere byari bibaye mu mateka y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), ndetse binabatera n’ikibazo, baravuga ngo ubundi impunzi ntizicyura zicyurwa na HCR, ngira ngo twari tunabatwaye ikiraka, ziricyura. N’abari bamaze guhunga, guverinoma yatangiye kujya yohereza za delegations z’abaminisitiri na Ministre w’intebe iBurundi, Tanzaniya, muri Kongo ndetse ho byabanje no kugorana, nyuma biza gukunda, bajya kubwira abanyarwanda ngo nta mpamvu bakwiriye kuba impunzi, igihugu ni icyabo nibaze”.
Hon Muligande yagaragaje impamvu kugeza ubu hari umubare w’abanyarwanda bakiri mu buhungiro. Yagize ati: “Mu mpunzi nshyashya hari harimo abasize bakoze Genocide, bayikoreye Abatutsi, birumvikana ko abongabo bo ntabwo bari gushobora gutaha. Yewe, izo zo zizahoraho. Tekereza umuntu wishe abantu, uwo muntu ntashobora kuza ku bwende bwe. Njya mvuga nsa n’utebya nkabwira abantu nti abo niyo Imana yababwira ko ijuru ryimukiye mu Rwanda, bagenda barihunga ntabwo baza barisanga kubera ibyaha basize bakoze hano”.
Yashimangiye ko bidatangaje kuba uRwanda rugifite impunzi ziri hanze y’uRwanda, ndetse ko bazahora biruka, anavuga ko igishimishije ari uko umubare munini w’abari barahunze bamaze gutaha.
Yagize ati: “Ariko icyiza twavuga uyu munsi, muri miliyoni hafi nk’eshatu n’igice z’impunzi twari dufite mu 1994, hafi 98% baratashye, iyo 2% basigaye ni bene abo bumva badashobora gutinyuka kuza mu Rwanda, usibye ko n’ababitinyutse ntacyo babaye”.
Amasezerano ya Washngton n’aya Addis Abeba aramutse ashyizwe mu bikorwa, FDLR ikamburwa ubushobozi bwo gukora ibikorwa byayo byo gufata bugwate, binatera igihugu icyo gihe abo bose baza, kuko n’ubundi iyo babonye uburyo bwo kwikura muri izo nzara z’abayobozi ba FDLR, baraza.
Mu masezerano aherutse gushyirwaho umukono hagati y’uRwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iAddis Abbeba, Kongo yemeye ku mugaragaro ko ku butaka bwayo hari impunzi n’abasaba ubuhungiro b’Abanyarwanda 196.289, muri bo 75.421 gusa bakaba ari bo banditswe hafashwe ibimenyetso ndangamiterere.
Ni umwe mu mibare yagaragaye mu itangazo rihuriweho ryashyizweho umukono na Leta ya RDC, Leta y’u Rwanda n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), nyuma y’inama yo ku rwego rw’abaminisitiri yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia kuva ku wa 20 kugeza ku wa 21 Kamena 2026.