
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ivuga ko irimo kuganira n’inzego zishinzwe uburezi kugira ngo abana bajye batangira kwiga amategeko y’umuhanda bakiri mu mashuri abanza, kugeza ubwo bazajya barangiza amashuri yisumbuye bafite icyemezo kingana n’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.
Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, MININFRA, ushinzwe ibya tekiniki, Alfred Byiringiro, ubwo yaganiraga na RBA kuri uyu wa Kabiri ku bijyanye n’Itegeko rishya ryo gukoresha umuhanda, yavuze ko kuryigisha abana kuva bakiri mu mashuri abanza birimo kuganirwaho.
Yagize ati “Abana mu ishuri batangiye kwigishwa amategeko y’umuhanda, ariko igiteganyijwe noneho turimo kuganiraho n’inzego zitandukanye, ni uko izo nteganyagisho zitegurwa zikaba zizwi, abana bagitangira amashuri bakazigishwa, bakazarangiza amashuri abanza cyangwa ayisumbuye bafite icyemezo gishobora no kumuhesha gukorera urushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.”
Byiringiro avuga ko mu mpanuka zica abantu benshi mu Gihugu, abagenda n’amaguru ari bo bibasirwa cyane, nk’uko binashimangirwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku buzima (OMS), rivuga ko ku rwego rw’isi hapfa abagenda n’amaguru, abari ku magare no kuri moto bagera hafi kuri miliyoni ebyiri buri mwaka bahwanye na 21% by’impfu z’abantu muri rusange.
Mu Rwanda by’umwihariko buri mwaka hapfa abantu abatari munsi 600 mu barenga 5,000(impuzandengo) baba bahuye n’impanuka zo mu muhanda bagakomereka, nk’uko bigaragazwa na raporo za Polisi y’Igihugu.
Mu bukangurambaga Polisi hamwe n’Umuryango wita ku buzima, Healthy People Rwanda(HPR) bakorera abanyeshuri, hazamo kwiga uko bagomba kugenda mu muhanda, ariko hakaba aho batabyumva kuko amashuri yose mu gihugu atagerwaho.
Dukunde Gratia Kesley wize mu Kigo 'Saint Ignace' avuga ko abanyeshuri ari bo bantu benshi mu Gihugu bafite ibyago byo guhitanwa n'impanuka, bitewe n'ingendo nyinshi bakora kandi batajijukiwe. Kubera iyo mpamvu ngo bakeneye amasomo ajyanye no kwirinda impanuka ndetse no gukora ubutabazi bw'ibanze.
Dukunde agira ati “Impanuka akenshi ni twe zibaho, cyane cyane abana biga bataha, ariko n’abiga bacumbikirwa iyo bagiye mu biruhuko usanga ari bo basohoka cyane, batega moto, cyangwa bakambukiranya imihanda bari kumwe na bagenzi babo.”
Mu rwego rwo kwirinda impanuka cyane cyane ku banyeshuri, hafi y’ibigo bigamo n’ahandi hambukira abantu benshi hashyizwe ibyapa bigaragaza umuvuduko ntarengwa (wa 30km/isaha) ku binyabiziga bihanyura, nk'uko biri mu mabwiriza ya OMS.
Hanashyizwe kandi imirongo y'umweru hasi mu muhanda yitwa 'Zebra Crossing' abantu bambukiramo, amabimba yitwa "dos d'âne', amatara yo ku mihanda (traffic lights), inzira z'abanyamaguru zizamuye (elevated sidewalks) ku mpande zombi z'umuhanda, ndetse ahenshi hakaba hari na camera zihana abarengeje umuvuduko.