Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 08 Mata 2026, mu nyubako ya Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo, habeye Inama Mpuzamahanga ku Kurwanya Jenoside, ihuriranye n’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 500, barimo abayobozi mu nzego za Leta, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, imiryango mpuzamahanga, ndetse n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside.
Mu butumwa bwatanzwe muri iyi nama, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana, yagaragaje ko hari ikibazo gikomeye cy’uko ibihugu byinshi bya Afurika bitarashyira mu bikorwa inshingano zo gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Bizimana kandi yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha cyihariye, cyabaye icya nyuma gikomeye cyarangije ikinyejana cya 20, anasaba amahanga gufata ingamba zifatika mu guhangana n’ibyaha nk’ibi.
Ati: “Mu myaka 32 ishize, birababaje kubona nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika kirashyira imbere ubutabera ngo gikurikirane ku butaka bwacyo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara u Rwanda rwatanze impapuro zo kubata muri yombi. Ibi bigaragaza icyuho gikomeye mu bufatanye mpuzamahanga mu kurwanya ibyaha bya Jenoside.”
Dani Dayan, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi wa Yad Vashem, ikigo mpuzamahanga cyiga kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, yagaragaje ko Jenoside itabaho mu buryo butunguranye, ahubwo itegurwa mu gihe kirekire, igatangirira ku magambo n’ibitekerezo bibiba urwango.
Ati: “Jenoside ntitangirira ku bwicanyi, itangirira ku magambo n’ibitekerezo byambura abantu ubumuntu, bikabacamo ibice. Ni yo mpamvu kuyirwanya bidakwiye kugarukira ku kuyibuka gusa, ahubwo bikwiye no kujyana n’ibikorwa bifatika byo gukumira urwango n’ivangura aho ari ho hose.”
Yongeyeho ko kwibuka bidakwiye kugarukira ku magambo gusa, ahubwo bikwiye kujyana n’ibikorwa bigamije gukumira Jenoside n’urwango aho ari ho hose ku isi.
Umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe gukumira Jenoside, Chaloka Beyani, we yibukije ko Jenoside itabaho hatabayeho intege nke cyangwa ubufatanyacyaha bw’inzego za Leta, ashimangira ko ari inzira ifata igihe, bityo ikaba ishobora gukumirwa hakiri kare.
Ati: “Jenoside ntishobora kubaho hatabayeho intege nke cyangwa ubufatanyacyaha bw’inzego za Leta. Kuba Jenoside yakorewe Abatutsi itarahagaritswe, byagize ingaruka k’ukuntu Umuryango w’abibumbye witwaye muri iyi myaka 32 ishize, byabaye isomo rikomeye ku muryango mpuzamahanga, bituma hashyirwaho ingamba nshya zigamije kuyikumira no gukomeza kuvugurura inzego za Loni.”
Yanavuze ko kuba jenoside yakorewe abatutsi itarahagaritswe byaragize ingaruka ku byitwarire ya Loni muri iyi myaka 32 ishize
Iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda n’isi muri rusange bakomeje kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, hibandwa ku gukomeza gusigasira amateka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no gushimangira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
