
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, CLADHO, urasaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kugira icyo ugenera abaturage barimo kwimurwa ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’igihe kirekire ziterwa no kwamburwa imitungo yabo.
Umujyi wa Kigali uvuga ko hari inzu z’abaturage zirenga 500 zigomba gusenywa muri iki gihe, kugira ngo abazituyemo badahitanwa n’ibiza by’imvura igaragazwa n’iteganyagihe ko ishobora kuzaba nyinshi ku rugero rudasanzwe.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yaganiriye na RBA agira ati “Tumaze igihe dusaba abatuye ahashyira ubuzima mu kaga ko bakwimuka, uwari nyir’inzu na we, wari mu nzu adakodesha, na we aramutse afite inzu ahandi tumusaba ko ari yo yakwimukiramo, niba atayifite arajya mu batangira gukodesha, ariko nibura ature ahantu hadashyira ubuzima mu kaga”.
Ntirenganya avuga ko icyo bafashisha abantu babwirwa ‘ngo nimuhave byihutirwa’ ari uguhabwa amafaranga y’ubukode bw’ukwezi kumwe(30,000Frw) na 90,000Frw y’ubukode bw’amezi atatu ku bari basanzwe ari ba nyir’inzu, “bahereho bayongera, ariko be gutura ahashyira ubuzima mu kaga”.
Mu baturage bimuwe ntibahabwe ahandi ho gutura, harimo abagaragaza ko bibasiwe n’imibereho mibi, aho imwe mu miryango yasenyutse, abarwayi bakaba badashobora kwivuza, hari abafite amadeni ya banki atarishyuwe, abana bataye ishuri ndetse n’abarwaye ihungabana cyangwa agahinda gakabije.
Ibi ni byo Umuyobozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, CLADHO, Safari Emmanuel ashingiraho asaba ko gahunda yo kwimura abantu ahashyira ubuzima bwabo mu kaga yashingira ku mategeko arimo n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Safari asaba ko abaturage bose bubakirwa nk’uko abo mu murenge wa Gitega kuri Mpazi na Nyabisindu muri Remera barimo kwimurirwa mu nzu nshya bubakiwe.
Agira ati “Dushingira ku Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rifata abaturage bose mu buryo bungana, kandi buri muturage afite uburenganzira ku mutungo we, akagira uburenganzira ku buzima, niba rero habayeho ikibazo cy’ibiza kandi uwo muturage akaba afite ahantu yari atuye, akabanza ke, akajya gukodesha ahawe amafaranga 90,000Frw kandi n’aho ajya ntaho afite, ni ihohoterwa rikomeye.”
Ati “Aragenda akabura amafunguro, abana bakabura uko biga, imibereho ikamugora, yakwibuka ko yari afite ikibanza cye kandi akabona hari ibikorwa remezo birimo gukorerwamo kandi byinjiriza Igihugu, tubona ko nta kamaro ko kugira ama parks n’amapave (ku nkengero za biriya bishanga ahimuwe abaturage) kandi tuvuga ko umuturage ari we uri ku isonga.”
“Ntabwo u Rwanda ruzaturwa n’amapave cyangwa amashyamba, banza ufate umuntu neza yumve ko ari umuntu, abantu banezererwe igihugu cyabo, noneho tugire ayo mapave n’amaparike,” nk’uko Safari yakomeje abisobanura.
Raporo y’umwaka wa 2024 yakozwe na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko mu biza byibasira Umujyi wa Kigali, kugwirwa n’inzu ari byo biza ku isonga n’ubwo atari wo wa mbere mu turere twose ndetse n’ibyo biza akaba atari byo bihatana benshi kurusha ibindi mu Rwanda.
Iyi Raporo ivuga ko kugwirwa n’inzu byahitanye abantu 17 mu Gihugu hose muri uwo mwaka, mu gihe inkuba zishe abagera kuri 81, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buhitana abagera kuri 49.