

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka byihuse badategereje ubufasha, kuko ngo bamaze ukwezi kurenga babimenyeshwa.
Byari bimenyerewe ko buri muryango ukodesha inzu uhabwa amafaranga ibihumbi 30Frw, ba nyiri inzu bagahabwa ibihumbi 90Frw, ariko ubu hari abinubira ko barimo gusenyerwa inzu zabo badategujwe ndetse nta n’ubufasha bahawe.
Mu Mudugudu w’Agasharu, Akagari ka Musezero, Umurenga Gisozi w’Akarere ka Gasabo, Mukamana Drocella umufasha w’uwitwa Ntako Theoneste, ari mu marira menshi hamwe n’apangayi be bagera kuri 34, aho bavuga ko batunguwe no kubona kuri uyu wa Kane abaza gusenya aho bari batuye kuva mu myaka irenga 30 ishize.
Mukamana yagize ati “Nta muntu n’umwe bigeze bateguza ngo ‘tuje gusenya’, abana bavuye kwiga birirwa hanze, nta wariye, abato biriwe barira, ni agahomamunwa! Hari benshi mu baturanyi bange bohereza amazirantoki mu mazi hano mu gishanga, ntawabakozeho ariko jyewe utuye i musozi ni jye bahisemo gusenyera.”
Mukamana avuga ko arengana kandi asubiye mu bukene bukabije, akaba yasabaga ko inzu ze aho gusenywa zari zikwiye kuvugururwa.
Yagize ati “Amafaranga nayabonaga pe, ku buryo yampahiriraga abana, na bano baturanyi uwansigiraga abana nta kibazo cyo kwirirwa ubusa yagiraga, ndetse n’ababaga mu nzu zanjye ntawe nirukanaga kuko yabuze ayo kunyishyura, none ubu ngiye guca inshuro no gusabiriza nshaje.”
Mukamana yavugiraga ibi imbere y’abapangayi bamwe bari baryamye hanze mu gashyamba gahari, akaba ari ho baraye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu.
“Abana baraye baririra ku gasozi ijoro ryose hariya mu gashyamba”, nk’uko Mukamana yakomeje abisobanura n’amarira menshi, mu gihe umwe mu bapangayi be na we avuga ko nta mwana n’umwe wagiye kwiga ku wa Kane no ku wa Gatanu kuko badafite aho bataha.
Uyu mupangayi akomeza agira ati “Twaraye hanze, habe n’ibihumbi 10Frw baduhaye yo kujya gukodesha, nta kintu bari barambwiye na kimwe, nari nagiye mu kazi numva barampamagaye ngo ‘bari kudusenyera, nza gukuramo ibintu, bimwe ndanabibura kuko nasanze bakuyeho igisenge.”
Uyu mupangayi avuga ko mu basenya hari abari kwinjira mu nzu z’abantu badahari bagatwara ibintu, kuko ngo yahaburiye itoroshi.
Byari bimenyerewe ko mbere yo kwimura abantu kubera ibiza, Ubuyobozi bw’umurenge bwabanzaga kubateguza ndetse bugatanga ubufasha burimo amafaranga ibihumbi 30 ku bapangayi n’ibihumbi 90 kuri ba nyiri inzu, ariko ubu si ko byakozwe, nta kintu na kimwe bari guhabwa.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya avuga ko hari ubukangurambaga bumaze ukwezi kurenga bukorerwa abatuye uyu mujyi, aho basabwa kureba neza niba aho batuye hatabashyira mu byago byo kwibasirwa n’ibiza, bagafata icyemezo cyo kuhava nta yindi nteguza bahawe cyangwa badategereje ubufasha nk’uko byari bisanzwe.
Ntirenganya agira ati “Abaturage bakabaye bibwiriza bakareba ko aho batuye hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko kubikora ni inshingano zawe nk’umutware w’umuryango, kwitegura umuhindo ni ubukangurambaga bugiye kumara ukwezi, ntabwo tubukora ku maradiyo gusa, tubukora mu nteko z’abaturage, muri karitiye zitandukanye aho abayobozi b’inzego z’ibanze begera abantu.”
Ati “Witegereza kugira ngo umuntu ave ahantu hashyira ubuzima bwe mu kaga kubera ko hari ikintu ahabwa, oya, ntabwo ari ikintu ahabwa ahubwo ava ahashyira ubuzima bwe mu kaga kuko adakwiye kuhaba.”
Uyu muvugizi w’Umujyi wa Kigali avuga ko nta bice runaka cyangwa urutonde rw’abaturage basabwe by’umwihariko kwimuka aho batuye, ndetse nta n’abatekinisiye bagomba kubanza kuza kubwira umuntu ko inzu ye ishobora gusenywa.
Ibijyanye n’abasaba kuvugurura na byo ngo byarengeje igihe, kuko ‘iteganyagihe rigaragaza ko akarere u Rwanda rurimo kamaze kwinjira mu bihe by’imvura nyinshi y’Umuhindo’.
Ntirenganya avuga ko nta ngurane ishobora guhabwa nyir’inzu bitewe n’uko ubutaka buba bukiri ubwe, ariko ko harebwa imiterere y’inzu atuyemo, babona ishyira ubuzima bwe n’umuryango we mu kaga hagafatwa icyemezo cyo kutamwemerera gukomeza kuyibamo.
Imiryango irengera uburenganzira bwa Muntu, irimo Transparency International hamwe na CLADHO ivuga ko uku kwimura abaturage nta bufasha bahawe, birimo gushyira imibereho ya benshi mu kaga ko kwicwa n’ubukene hamwe n’inzara, n’ubwo baba bahungishijwe ibiza.