
Mu muhango wabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa gatatu tariki 17 Kamena, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye indahiro z'abaminisitiri n’abandi bayobozi bashya mu nzego zitandukanye za Leta baherutse gushyirwa mu myanya.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango wo kwakira indahiro z’aba bayobozi bashya, Perezida Kagame Paul, yibukije abarahiye kumva neza uburemere bw’izi ndahiro, no gushyira imbere inyungu z’igihugu.
Perezida Kagame, Yagarutse ku bayobozi batuzuza inshingano nyuma yo kurahira, ariko avuga ko hari n’abazisohoza neza uko bikwiye.
Yagize ati: “Si ubwa mbere habaye umuhango nk’uyunguyu. Hari abagiye basohoza neza inshingano zabo mu bihe bitandukanye, ariko hari n’abandi bitagenda neza ntibagere ku nshingano nkuko byari bikwiye, ntibazuzuze. Akenshi n’itandukaniro riterwa cyangwa se ntiriterwe n’ubushobozi cyangwa n’umuhate gusa. Ahanini riterwa no gusobanukirwa neza inshingano izo arizo, bakanazireba mu buryo bw’igihugu kurusha kubireba mu buryo bwabo gusa, nk’umuntu ku giti cye. Iyo ubirebeye mu ndorerwamo y’igihugu cyose birushaho kumvikana n’ubushobozi ufite bugakoreshwa neza”.
Perezida Kagame yibukije ko kuba umuyobozi muri izi nzego za Leta ari ugukorera abaturage no guharanira imibereho yabo myiza.
Ati: “Buri wese muri mwe, ashyizwe muri izi nshingano kuko hari ubushobozi yifitemo cyangwa abantu bamubonyemo aho yari asanzwe akorera. Ariko mujye munibaza muri ibyo byose kuba ari mwe muvuye mu Banyarwanda benshi bashobora kuba nabo bakora nk’ibyo mukora, icyo gihe iyo ugeze mu nshingano ukibuka ibyo, bituma ugira uruhare rwawe rugaragara”.
Akomeza ati: “Imikorere mibi izana ibibazo byinshi bikomeye, abagize imikorere mibi bo ingaruka zabyo zibageraho, abaturage bandi byarabagezeho kera, byatangiye gusa naho babyishyura kandi ataribo babiteye”.
Perezida Kagame kandi yibukije abitabiriye uyu muhango ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko amateka y’igihugu akwiye kuba ayobora abanyarwanda mu bikorwa bya buri igihe, ndetse ko iyo ukoreye neza igihugu, inyungu zitagera ku bandi ngo zigusige.
Ati: “Ariko mujya mwibuka kenshi iki gihugu aho cyari kigeze mu mateka y’inyuma? ….Abarwaniye kugikiza bakakibohora, sinzi niba abantu benshi batekereza niba abagize urwo ruhare baritekerezaga cyangwa niba baratekerezaga igihugu. Iyo baba bitekereza ntaho igihugu cyari kugera”.
Yakomeje agira ati: “Kandi icyo gihe nta n’inyungu zari zihari, nta umushakara, nta kintu cyari kiriho, ahubwo icyo abantu babaga batekereza ni uko habaga harimo no gutakaza ubuzima. Ariko gukorera igihugu kuri uru rwego aho tugeze, ubwo bwitange ubugereranyije ntabwo bwari bukwiye kuba butunanira umuntu agiye abitekereza neza”.
Pereza Kagame yavuze ko abibwira ngo ba minisitiri bahindutse vuba, bakwiye kumva ko hari impamvu ibitera, yongeraho ko ahubwo impinduka nk’izi muri guverinoma zikwiye kujya ziba mu gihe gito cyane kurusha ubu.
Abarahiriye inshingano nshya ni Murwanashyaka Damien wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Kajangwe Antoine Marie wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Col Bizimungu Claudien wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Zingiro Armand wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibokorwaremezo.
Umukuru w’Igihugu kandi yanakiriye indahiro z’abandi bayobozi bashya barimo Mbabazi Judith wagizwe Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane mu Rwego rw’Umuvunyi.
Harimo kandi Uwizeye James wagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) na CP Theos Badege wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS).