
Umuryango Transparency International na bamwe mu baturage barimo kwimurwa ahabateza ibyago biterwa n’imvura nyinshi, barasaba Leta ubushishozi kugira ngo abo baturage batazayibera umutwaro mu gihe bakwimurwa nta bufasha bw’igihe kirekire bahawe.
Umujyi wa Kigali na Minisiteri ishinzwe Ubutabazi(MINEMA) bari mu bukangurambaga busaba abaturage kureba neza niba aho batuye hadashobora kwibasirwa n’ibiza byaterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe muri iki gihe cy’umuhindo, bagafata icyemezo cyo kuhava byihuse.
Iteganyagihe rya Meteo Rwanda rivuga ko hashobora kugwa imvura nyinshi itewe n’ibihe byiswe El Nino, aho inyanja ngari zigize isi ngo zashyushye cyane, zikaba zirimo kohereza ibicu bifite imvura nyinshi mu kirere cy’uburasirazuba bwa Afurika, n’u Rwanda rurimo.
Umujyi wa Kigali urimo kwandika amatangazo ku mbuga nkoranyambaga zawo ugira uti “Reba neza niba aho utuye hatari ibyago byo kwibasirwa n’ibiza bituruka ku mvura, ubundi wimukire ahatekanye hakiri kare.”
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Rtd Maj Gen Albert Murasira, na we yagiranye ikiganiro n’Umunyamakuru wa RBA agira ati “Abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bashobora kwimuka cyangwa se tukanabafasha, tugafatanya n’inzego z’ibanze kugira ngo babone aho bimukira.”
Ati “Haramutse habaye ibiza tugomba gutabara abaturage mu buryo bwihuse, dufite aho twita ‘evacuation sites’ (abantu bashobora guhungishirizwa by’agateganyo), dufite ibikoresho bitandukanye birimo ibiryamirwa hamwe n’ibiribwa bakenera, ibyo byose biba bihari kugira ngo dutabare abaturage.”
Mu byo Leta yagiye ifashisha abimutse ahitwa amanegeka mu myaka ishize, harimo amafaranga y’ubukode atarenga ibihumbi 30Frw ku muryango w’abapangayi, hamwe n’ibihumbi 90Frw ku bari bafite inzu zabo, ubundi bikarangirira aho.
Kuba ubu bufasha atari ubw’igihe cyose, kwimurwa kw’abaturage nta ngurane bahawe ngo bishobora kubashyira mu byago by’ubukene buhoraho, buzatuma bahinduka umutwaro uremereye kuri Leta, nk’uko bisobanurwa n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International-Rwanda.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’uyu muryango, Apollinaire Mupiganyi, agira ati “Leta niba ifashe iyo gahunda yo kwimura abaturage kubera impamvu zumvikana, yakagombye kuba hari igenamigambi rirambye rifasha uwo muturage kutava mu kibazo ajya mu kindi, kuko inzara(ishobora kumwibasira) tuyifata nk’ikiza mu bindi, kuko na yo irica.”
Ati “Ukuye umuturage mu manegeka ni byo, ariko umushyize mu kibazo cyatuma Leta izakora za nshingano zayo zo kumutunga mu gihe kirekire, rimwe na rimwe ugasanga irashaka kuramira utakiriho.”
Mupiganyi avuga ko Umuryango ayobora wagiye wakira ibibazo by’abarimo gukurwa mu manegeka, ariko muri iki gihe akaba ngo atekereza ko ‘Leta yaba yarikubise agashyi, wenda ikaba irimo kugerageza kureba uko yabaha ingurane zikwiye.’
Mupiganyi avuga ko bazakomeza gukorera ubuvugizi abashobora kuza babatura ikibazo cyo kwimurwa badahawe ubufasha bw’igihe kirambye.
Mu baturage barimo gusabwa kwimuka ahabateza ibyago, ndetse n’ikibazo bakaba barakigejeje kuri Transparency no mu zindi nzego, harimo abaturiye igishanga cya Nyabugogo mu Gatsata, kirimo gutunganyirizwa kuba icyanya cy’ubukerarugendo.
Aba baturage bavuga ko kugeza ubu abapangayi babo bo bamaze kuvanwa muri ako gace, ariko na ba nyiri ubutaka, n’ubwo inzu zabo zitarasenywa, ngo ntabwo hazabura impamvu ituma bahava.
Bavuga ko kuba icyo gishanga kirimo kurundwamo itaka, ari uburyo bwo kugomera umugezi wa Nyabugogo kugira ngo havuke umwuzure uzatuma bahavanwa mu buryo bwihuse.
Hari uwagize ati “Abapangayi bo bamaze kubwirwa ngo ‘toka(have)’, ariko twebwe ba nyiri amazu, badusaba kwifatira icyemezo, ko nitubona tugiye kumererwa nabi tuzavamo, ariko dukomeje gusabwa kuba tuhavuye.”
Uyu muturage yakomeje agira ati “Bafashe ibitaka barunda mu gishanga bafunga amazi yajyaga muri Nyabugogo, baragomera. Icyadukijije kugera uyu munsi ni izuba, imvura iramutse iguye bataraca imiyoboro y’amazi, n’ubundi byasaba ko tuva muri izo nzu(dutuyemo).”
Imibare y’abimuwe ahitwa amanegeka mu Mujyi wa Kigali kuva muri 2019 ubwo gahunda yatangiriraga ku batuye mu bishanga, ntabwo yakomeje gutangazwa.
Icyakora kuva muri Gicurasi 2023 kugera tariki ya 10 Mutarama 2025, ikusanyirizo ry’ibyagiye bivugwa mu bitangazamakuru rigaragaza ko hari hamaze kwimurwa imiryango 9,889 harimo 2,865 yari ituye mu nzu zabo, ndetse n’imiryango 7,024 yakodeshaga.
Mu nkuru twagiye dukora ubushize, ni uko bamwe mu bimuwe muri ubu buryo harimo abagabo bataye ingo zabo, abarwaye ihungabana na bamwe bana bareka ishuri kubera ko iyo miryango igaragaza ko ibayeho nabi muri rusange.