
Nyuma y’uko Umuvugizi w’Ubugenzacyaha(RIB), Dr Murangira B Thierry, anenze abantu barebera umuntu ukubitwa mu ruhame aho kumutabara, bamwe mu baturage baganiriye na Radio Umwezi basabira ibihano umuntu wese udatabara mugenzi we urimo gukubitwa cyangwa kugirirwa nabi mu bundi buryo.
Ibi bitekerezo bije mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hasigaye hagaragara abantu bakubita abandi mu ruhame, cyane cyane abagore bakubita abagabo.
Hashize amezi make muri Kicukiro hagaragaye umugore wari uhetse umwana arimo akubita umugabo we mu ruhame, hari ku mugoroba w’ijoro, abantu bose barimo kurebera. Umugabo yagaragazaga ko yanze gukora ku mugore we kugira ngo hatavuka ibindi bibazo birenzeho.
Bidateye kabiri hari n’andi mashusho yagiye agaragaza abantu barimo kurwana cyangwa hari abarimo gukubitirwa mu ruhame, abandi bashungereye ndetse harimo n’abogeza bafata amashusho y’ibiri kuba, aho gutabara.
Hari abaturage baganiriye na Radio Umwezi bavuga ko kudatabara uri mu kaga ko gukubitwa ngo babiterwa n’uko iyo umuntu agiye gukiranura abarwana ari we utangira gukubitwa, ndetse ko iyo Polisi ihageze uwa mbere ijyana gufunga ari uwatabaye.
Umuturage yagize ati “Iyo ugiye gutabara cyangwa gukiza abarwana, inzego z’umutekano iyo zihageze ni wowe zihita zijyana kujya kubisobanura, ugasanga utaye umwanya wawe mu bintu utazi iyo byaturutse, bakanagufunga ahubwo kandi utanazi n’aho byatangiriye.”
Undi yagize ati”Abarwana hari igihe barekurana akaba ari wowe bahindukirana bakagukubita, ugasanga wowe ubigendeyemo kandi wari uje kubakiza. Hari benshi bahagwa. Abafotora baba ari abashaka gutanga amakuru y’uko byagenze kugira ngo inzego z’umutekano zize kubona aho zihera.”
Ibi ariko ntabwo byemerwa n’abandi baturage barimo ababyeyi twaganiriye barimo gucururiza mu isoko ku Gisozi, bo bakaba basabira ibihano umuntu wese ushungera aho mugenzi we arimo kugirirwa nabi.
Hari uwagize ati “Hari umuntu ufatwa n’amabandi ari ku irembo iwawe, akavuza induru ariko bitewe n’uko ibihe byahindutse, wowe ukigumira iwawe ntutabare. Ndibuka igihe kimwe abajura abarateye muri karitiye, Papa yari ari mu rugo, baba barahamagaranye, Papa yashatse urufunguzo ararubura ariko yambara bote akubita umurindi hasi ati ‘ndaje ndaje, namubonye nimumwihorere, abajura ntibirukanse se!”
Uyu mubyeyi avuga ko yabonye abagabo bakubita mugenzi wabo abandi barashungera kugeza ubwo ashizemo umwuka, akaba asabira ibihano abicanyi ariko n’uwashungereye wese ntasigare.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’Itangazamakuru, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B Thierry, yasabye Abanyarwanda kwibuka umuco wo gutabara no gukiranura abarwana, kuko ngo ari ugukiza ubuzima bw’umuntu uri mu kaga.
Dr Murangira na we agira ati “Isi ya none yarahindutse, umuntu ari gukubita undi abandi barafata ‘content’, nta gutabara kukibaho ahubwo wumva abantu bogeza bati ‘reka nifatire(amashusho), ese buriya ubupfura bwagiye he, ntabwo ari byo! Kubona uhagarara abantu bashyamirana ntimubakize, ubwo se uri Umunyarwanda nyabaki! Ahubwo ukumva amajwi ngo ‘mujebe’, ‘mukore mu matwi’, ibyo ni ibiki koko!”
Ingingo ya 244 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko Umuntu wese wirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga kandi yashoboraga kumutabara ubwe cyangwa kumutabariza ntibigire ingaruka kuri we cyangwa ku bandi, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).