
Urwego rushinzwe Uburezi mu Rwanda(REB) rwandikiye abayobozi b'uturere 17 rubasaba guhana abarimu 38 bakoze ikizamini cy'akazi cyari kubahesha kuba abayobozi b'amashuri, kuko ngo byagaragaye ko bakopeye.
REB ivuga ko aba barimu bakoze ikizamini cy'akazi ku itariki 09 Kamena uyu mwaka, bakoreraga mu turere twa Burera, Gakenke, Karongi, Kayonza, Kirehe, Muhanga, Musanze, Ngoma, Ngororero, Nyabihu, Nyagatare, Nyamasheke, Nyanza, Rubavu, Rulindo, Rutsiro na Rwamagana.
REB yandikiye abayobozi b'utu turere ibasaba guhana abo barimu no gutanga raporo bitarenze tariki ya 10 Nyakanga 2026, igaragaza uko bahanwe.
REB isaba ko aba barimu bakopeye mu bizamini by’akazi bagomba guhanwa
hashingiwe ku mabwiriza yo muri 2025, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, akaba yerekeye gushaka abakozi ba Leta.
Hazashingirwa kandi kuri raporo y’ikorwa ry’ibizamini by’akazi ko kwigisha no ku yindi myanya yo mu buyobozi bw’amashuri.
Uru rwego rusaba abo barimu bakorera Leta bahanwa nk’abakozi ba Leta bakoze amakosa yo mu kazi, hubahirijwe amategeko.