

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukomeje gusaba abatuye mu nzu zishyira ubuzima bwabo mu kaga kuzivamo byihuse kubera ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe, kandi bakirinda kurara ku gasozi kuko ngo bafite aho bateganyirijwe kuba bahungiye by’igihe gito.
Hari abari mu nzu zitwa amanegeka hirya no hino muri uyu mujyi batangiye gukurwa mu nzu batuyemo, aho zihita zisenywa, bamwe bakarara ku gasozi bitewe n’uko barimo gutungurwa, ndetse nta n’amafaranga y’ubufasha bwo kujya gukodesha bahabwa nk’uko byari bisanzwe.
Uwitwa Mukamana Drocella uheruka gusenyerwa mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo, avuga ko yabuze aho yahita yimurira abapangayi be bageraga kuri 31, bamwe barara hanze mu ishyamba.
Mukamana yagize ati “Nk’umuntu udafite itike ngo ajye iwabo mu cyaro, yabigenza ate! Baraye hanze, abana baraye baririra hariya mu ishyamba, ntubonye ibintu biharunze! Harimo abafite abana bato, nta wariye kuko nta wabashije kubategurira ibyo barya.”
Umwe mu bapangayi be na we avuga ko ubuyobozi butigeze bubateguza, ahubwo ngo yari ari mu kazi atungurwa no kumva bamuhamagaye ko iwe barimo kuhasenya, ndetse ngo hari abamugereye mu nzu batwara bimwe mu bikoresho kuko atari ahari.
Uyu mupangayi yakomeje agira ati “Nta n’ibihumbi 10Frw baduhaye yo kujya gukodesha, twaraye hanze hano ku gasozi, abana basibye amashuri baratarara, ntabwo bajyayo batazi aho bari butahe mu rugo, n’ubundi ko ari ukurara hanze se!”
Mu kiganiro yahaye Pacis TV ya Kiliziya Gatolika kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko hari ubukangurambaga bumaze ukwezi busaba abantu kureba niba inzu batuyemo zidashobora kubagwa hejuru kubera imvura nyinshi iteganyijwe, bagafata icyemezo cyo guhungisha ubuzima bwabo.
Gusa hari aho Umujyi wa Kigali utarimo gutegereza ko abatuye muri karitiye zitwa akajagari bimuka, ugahitamo gusenya inzu batuyemo, ari na byo biteguzwa ko bigomba gukorwa muri iki gihe cy’imvura y’umuhindo.
Ntirenganya avuga ko abantu bose bizagaragara ko batuye mu nzu zimeze nabi bazazimurwamo, ababuze aho bacumbika by’igihe gito bakaba barateganyirijwe aho baba bahungishirijwe, hashobora kuba mu ishuri cyangwa mu yindi nyubako ibasha kwakira abantu benshi.
Kubera iyo mpamvu ngo si ngombwa ko abazasenyerwa barara ku gasozi mu gihe babuze aho bacumbika, ahubwo barasabwa kujya ku biro by’Akagari, akaba ari ho bafashirizwa.
Yagize ati “Hari abantu bazakora nk’aho baraye hahandi basenyewe, rimwe na rimwe bagahamagara umuntu wo mu itangazamakuru, ariko akabikora ameze nk’urimo gukina ikinamico, ashaka kwerekana ko yarenganye, ndashaka gutsindagira ko atari uko aba yabuze aho ajya.”
Ati “Aho kugira ngo ujye gusasa aho bakuye inzu, jya ku kagari, bafite ibiro. Numbwira ngo ‘wagezeyo barakwirukana’, icyo gihe nzamenya ko wabuze aho ujya, kuko bafite inshingano zo kukwakira no kukumenyera aho ujya. Gitifu afite inshingano zo gukuraho inzu zigomba kuvaho, ariko akagira n’inshingano zo gufasha abantu bose bakeneye ubufasha.”
Iteganyagihe ritangwa n’Ikigo Meteo Rwanda rivuga ko mu kwezi k’Ukwakira k’uyu mwaka hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero (mm) 90 na 300, ikaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa mu kwezi k’Ukwakira. Imvura isanzwe igwa mu kwezi k’Ukwakira iba iri hagati ya milimetero 68 na 278.
Icyakora mu gice cya mbere cy’uku kwezi k’Ukwakira(kuva tariki ya 1 kugera ku ya 10) ngo hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gihe, mu gice cya kabiri n’icya gatatu (kuva tariki 11 kugera ku ya 31) akaba ari bwo hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri ibyo bice byombi.