
Urwego Ngenzuramikorere(RURA) ndetse n’inzobere mu gukoresha telefone zigezweho(smart phones) basaba Abanyarwanda kwitabira kugura izi telefone no kuzibyaza umusaruro, kugira ngo zibateze imbere kandi zibarinde ibihombo bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.
‘Smart phone’ cyangwa se ‘touch screen’ nk’uko bamwe bayita, irenze kuba telefone yo guhamagara no kwitaba gusa cyangwa kuba umugenerwabikorwa w’amakuru atangazwa ku mbuga nkoranyambanga.
Uri umunyeshuri! Ntibikiri ngombwa kwitwaza amakayi yo kujya gufatiramo note. Muri telefone habamo kandi ibitabo byose wakenera, hanyuma bikakurinda gutanga amafaranga y’ibitabo by’impapuro cyangwa guhendwa ujya mu masomero.
Uri umwubatsi, ukaba wibagiriwe mu rugo niveau yawe ipima ubuhagarike bw’inzu, cyangwa imetero ipima uburebure bwayo? Smart Phone irabikora byose. Ugeze ahantu bwa mbere urayoba? Smart phone irakuyobora ikoresheje ikarita(map) ibamo.
Ukeneye kumenya uko ubuzima bwawe buhagaze? Smart phone iragufasha muri ‘consultation’ inakurangire imiti wafata n’aho wajya kuyifata, cyangwa umuganga wagana.
Iyi telefone uyifite si ngombwa kujya muri banki kuko urabitsa ukabikuza, ugatumiza ibicuruzwa washaka bikakugeraho aho waba uri hose, ukanabyishyura utabyutse aho uryamye.
Telefone ni mubazi y’ibyo waguze cyangwa urimo kugurisha, ikaba isoko y’amakuru wifuza kumenya yose.
Tuyishimire Aimé ucuruza telefone zigezweho ndetse na Hashimu Mfuransa uzobereye mu kubyaza umusaruro smart phone, baganiriye na Radio Umwezi bashimangira akamaro k’izi telefone, karenze guhamagara no kwitaba.
Tuyishimire yagize ati “Si ngombwa impapuro cyangwa amakayi yo kwandikamo uri ahantu wumva ibyo bavuga, kuko ukoresha application ya notebook iba muri telefone yawe, abareba imikino ntibikiri ngombwa kwirukira mu rugo kureba televiziyo, ikintu cyose abantu bakora buri munsi wareba application muri telefone yawe ijyanye na cyo.”
Mfuransa na we akomeza avuga ko telefone ifite ‘recoder’ zo gufata amajwi na camera zifata amashusho n’uburyo bwo kuyatunganya, ku buryo yafasha umuntu kwikorera imirimo imukura mu bukene.
Akomeza agira ati “Si ngombwa gutakaza itike yawe ujya mu mahanga kugurayo ibintu kuko ukora download ya Alibaba ikakwereka ibintu byose ukene, aho biri n’igiciro cyabyo, ukishyura ukabitegera indege cyangwa ubwato n’imodoka bikagusanga aho uri.”
Telefone ni banki(Mobile Money) ariko ikaba n’igikoresho gihuza banki n’umuntu ufite amafaranga, kuko banki imuha amafaranga iyacishije muri telefone.
Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Kabiri, ku bijyanye n’amateka ya telefone mu Rwanda, Umuyobozi mu Rwego Ngenzuramikorere(RURA) ushinzwe Ikoranabuhanga, Charles Gahungu, asaba Abanyarwanda kubyaza umusaruro smart phone aho guhamagara no kwitaba gusa.
Gahunda yiswe byikorere benshi ntabwo barayimenya, nyamara serivisi hafi ya zose zitangwa na Leta zisigaye zitangirwa ku ikoranabuhanga rya telefone. Gahungu akavuga ko hashobora kubaho igihe abantu batazabona ubafasha kubona izo serivisi mu gihe batazi gukoresha smart phone.
Yagize ati “Dufite ababyeyi bakuze bakeneye guhugurwa, ibyo byose ni ukugira ngo turebe uko bwa bumenyi tubuzamura mu baturage, tubashe kubyikorera.”
Yakomeje agira ati “Hari ikintu mbona kigomba guhinduka mu byo dutekereza, ufite telefone irimo byose ariko wagera ku kwishyura imisoro(ni urugero), ugashaka ubigukorera, nyamara muri biriya bihugu byateye imbere abo babafasha ntabo wabona, buri wese agomba kuba azi kubyikorera.”
Ashimira urubyiruko kuri ubu rubasha gukoresha telefone zigezweho kurusha abantu bakuru, ariko ko rukeneye kuzikoresha mu kwihangira imirimo hashingiwe kuri byinshi kugeza ubu bitarabona za ‘applications’ zibikora.
Gahungu avuga ko ubu telefone zigezweho zirimo gukoresha murandasi yihuta cyane y’ikiragano cya 5 gikoresha imiyoboro migari y’intsinga za fibre optique, ku buryo imirimo yose ya muntu ishobora kwihutishwa abantu bakavugana barebana nk’abari kumwe, ibyo bakora byose bikarangira neza, hakoreshejwe telefone zigezweho.
Gusa imbogamizi ikaba iy’uko hakiri umubare muto w’abafite smart phone mu Rwanda, babarirwa kuri 36% y’abaturage bose bari mu kigero cyo gutunga telefone.