Ikipe y’Igihugu y’Abakobwa batarengeje imyaka 17 yatsinzwe n’iya Zambia ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Maroc

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Mata 2026, ni bwo uyu mukino wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium wakinwe, usifurwa n’abasifuzi bakomoka i Burundi ari bo Joselyne Nsabimana wari mu kibuga hagati, yunganirwa na Fides Bangurambona na Anitha Niyokindi bari mu mpande.
Ikipe y’u Rwanda yari imbere y’abafana bayo yinjiye mu mukino mbere ndetse ku munota wa kabiri, igerageza amahirwe ku mupira watewe na Niyomukiza Angelique ariko ishoti yateye rica hanze y’izamu.
Ubu buryo bwakanze Zambia ihita ishaka igitego yihuse nk’ikipe imenyereye aya marushanwa, ishyiramo igitego cya mbere ku munota wa gatanu gitsinzwe na Precious Mwewa waherejwe umupira na Faith Kaunda.
Guhagarara nabi kwa ba myugariro b’Ikipe y’u Rwanda kwatumye rutahizamu wa Zambia, Grace Phiri, abacika ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 18, ari na ko igice cya mbere cyarangiye.
Igice cya kabiri kigitangira Umutoza wa Zambia, Carol Kanyemba, yakoze impinduka, aho yakuye mu kibuga Faith Kapilingo ashyiramo Blessings Silani Mutale.
Ku munota wa 57, Umutoza w’Ikipe y’u Rwanda, Iragena Oscarie, yakoze impinduka akuramo kapiteni Bateta Challon, ashyiramo Imena Anick kugira ngo akomeze mu kibuga.
Izi mpinduka nta gishya zigeze zihindura mu mukino, byatumye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itsindwa n’iya Zambia ibitego 2-0, biyiha akazi gakomeye mu mukino wo kwishyura uzabera muri Zambia.
Umukino wo kwishyura uzabera kuri Levy Mwanawasa Stadium, ku wa 22 Mata 2026. Ikipe izakomeza izahura n’izava hagati ya Djibouti na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
