
U Rwanda rwifatanyije n'umuryango mpuzamahanga XPRIZE mu mushinga wa miliyoni esheshatu z'amadolari ya Amerika ugamije gushaka uburyo abana biga mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza bazajya bamenya gusoma no kubara bitarenze umwaka umwe, mu gihe ubusanzwe byatwaraga hafi imyaka ine.
Ni gahunda yitezweho gufasha mu gukemura ikibazo cy'abana barangiza imyaka mu ishuri bataramenya neza gusoma no gusobanukirwa ibyo basoma.
Nk'uko bigaragara mu itangazo Minisiteri y'Uburezi yashyize ahagaragara ku wa 10 Ugushyingo 2026, uyu mushinga witwa XPRIZE Accelerate Learning uzamara imyaka ibiri, ukazibanda ku gushaka uburyo bushya kandi budahenze bwo kwigisha abana gusoma no kubara. Uzibanda cyane cyane muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara no mu Buhinde.
XPRIZE ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu washinzwe mu 1994, uzwiho gutegura amarushanwa ahuza abashakashatsi, abahanga mu ikoranabuhanga n'abandi bahanga mu guhanga udushya, bagashaka ibisubizo ku bibazo bitandukanye byugarije isi. Ukoresha ibihembo by'amafaranga mu gushishikariza abitabira ayo marushanwa gutanga ibisubizo bifatika bishobora gushyirwa mu bikorwa.
Mu burezi, uyu muryango urashaka uburyo bwafasha abana kumenya gusoma no kubara hakiri kare, aho kumara imyaka myinshi mu mashuri bataragira ubwo bumenyi.
Imibare iri mu itangazo rya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko abana barindwi kuri 10 bo mu bihugu bifite ubukungu buri hasi n'uburi hagati badashobora gusoma no gusobanukirwa interuro yoroshye bagejeje ku myaka 10. Muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, icyo kibazo kigaragara ku bana icyenda kuri 10.
Nubwo ibihugu byinshi byongereye ishoramari mu burezi bw'ibanze, abana benshi baracyarangiza ibyiciro by'amashuri bataramenya neza gusoma no kubara. Mu mbogamizi zibangamira imyigire yabo harimo ubucucike mu mashuri, ubufasha budahagije ku barimu, imbogamizi zituruka ku ndimi n'uburyo bwo kwigisha butita ku bushobozi bwa buri mwana.
Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko ubufatanye na XPRIZE buje gufasha u Rwanda kwihutisha ibisubizo byazamura ubumenyi bw'abana, ashimangira ko ari ingenzi mu kugera ku ntego z'Icyerekezo 2050.
Yagize ati: “Icyerekezo 2050 cy'u Rwanda gishingiye ku kugira abakozi bafite ubumenyi n'umusaruro, kandi urwo rugendo rutangirira ku bana bashobora gusoma, gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa ibyo bize.”
Yavuze kandi ko isuzuma ry'ubushobozi bw'abanyeshuri mu gusoma n'imibare rya LARS 2025 ryerekana ko hakiri icyuho hagati yo gusoma amagambo no kuyasobanukirwa.
Minisitiri Nsengimana yahamagariye abahanga mu guhanga udushya, abarimu n'abashakashatsi b'Abanyarwanda kugira uruhare muri uyu mushinga, bagatanga ibitekerezo n'uburyo bushya bwafasha mu kuzamura ireme ry'uburezi.
Kimwe mu bizitabwaho muri iri rushanwa ni uko uburyo buzavumburwa bugomba kuba budahenze kandi bushobora kugera ku bana benshi. Intego ni uko kwigisha umwana umwe byajya bitwara amadolari ya Amerika atarenze 10.
Abategura uyu mushinga bateganya ko ibisubizo bizatoranywa bishobora kugera ku banyeshuri bagera kuri miliyoni imwe mu bice byatoranyijwe muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara no mu Buhinde.
Uburyo buzagaragaza umusaruro buzashobora gukoreshwa n'ibihugu n'imiryango itandukanye, ku buryo n'irushanwa nirirangira bushobora gukomeza gufasha abana kubona ubumenyi bw'ibanze.
Ubu bufatanye buha abahanga n'inzobere mu burezi b'Abanyarwanda amahirwe yo kugira uruhare mu gushaka ibisubizo by'imbogamizi zikigaragara mu mashuri. Icyakora, umusaruro wabwo uzagaragarira mu bushobozi bw'ubwo buryo bwo gufasha abana kumenya gusoma, gusobanukirwa no kubara, ndetse no kuba bwakoreshwa mu gihe kirekire.