Umuryango nyarwanda uteza imbere ubuhinzi bw`umwimerere (ROAM) wasabye ko leta yashyiraho itegeko rigenga ubuhinzi bw`umwimerere mu rwego rwo korohereza ababukora kugira ngo bazamure umusaruro.

Ibi bikubiye mu butumwa bwatanzwe ku wa 24 Nzeri 2026, n`umuyobozi wa ROAM, Lise Chantal Dusabe, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abafatanyabikorwa, abahinzi, n`inzego za leta zifite aho zihuriye n`ubuhinzi bw`umwimerere.
Dusabe Lise Chantal yagaragaje unyungu z`ubuhinzi bw`umwimerere ku gihugu by`umwihariko mu kubungabunga ibidukikije harimo kurinda ubutaka ibyatuma bwangirika no kurinda abaturage indwara zituruka ku mirire mibi. Kuri ibyo, hakiyongeraho ko ubwo buhinzi bushobora gufasha ababukora kwiteza imbere.
Ku rundi ruhande, umuyobozi wa ROAM yagaragaje ko hakiri imbogamizi ku bakora ubwo buhinzi, zituruka ahanini ku bushobozi bwo kubona imbuto, ifumbire, imiti n`ibindi bikoresho by`ingenzi kugira ngo bongere umusaruro.
Yaboneyeho gusaba Leta ko hashyirwaho itegeko rigenga ubuhinzi bw`umwimerere mu rwego rwo korohereza ababukora kugira ngo bazamure umusaruro.
Yagize ati :" Turifuza ko leta ikomeza kudushyigikira, ikanadufasha kuba twabona itegeko rigenga ubuhinzi bw`umwimerere. Icyo twifuza ko cyagaragara mu itegeko ni ugufasha abo bantu bifuza kubukora,bakaba bakoroherezwa kubona ayo mafumbire,iyo miti n`ibindi bikoresho by`ingenzi, kugira ngo babe babasha kubona ubushobozi bwo kongera umusaruro."
Ikindi cyagarutsweho ni isoko ry`umusaruro uturuka mu buhinzi bw`umwimerere, aho bamwe mu bahinzi bibumbiye mu ma koperative, bagaragaje ko bahura n`imbogamizi zo kubona icyangombwa kibemerera gucuruza umusaruro wabo ku isoko mpuzamahanga.
Kugeza ubu, kubona icyo cyangombwa bisaba kwishyura amafaranga angana n`ibihumbi cumi by`amadolari buri mwaka. Kuri ibyo hakiyongeraho ko abakozi baza gusuzuma ko ibyo bakora ari umwimerere, baturuka hanze y`igihugu, bigatuma abo bahinzi bakomeza guhendwa no kubona icyo cyangombwa. Abakora ubuhinzi bw`umwimerere basabye ko hashyirwaho uburyo bwo kubona abakozi basuzuma umwimerere baturutse imbere mu gihugu.
Kugeza ubu, umuryango nyarwanda uteza imbere ubuhinzi bw`umwimerere (ROAM) ukorana n`abahinzi barenga 12000 bibumbiye mu ma koperative no mu matsinda mato.
Muri abo, harimo amakoperative agera kuri 17 yamaze kubona icyangombwa (Certificate) cyo kohereza hanze umusaruro w`ubuhinzi bw`umwimerere. Mu matsinda mato, abiri niyo yabonye icyangombwa cyo kohereza umusaruro wayo ku isoko ry`imbere mu gihugu.
Ubuhinzi bw'umwimerere (agroecology) ni uburyo bwo guhinga no korora budakoresha ifumbire n'imiti yo mu nganda ishobora kwangiza ibidukikije n'ubuzima bw`abantu, hakoreshwa ifumbire y'imborera n'ibituruka ku bimera no ku matungo.
Mu Rwanda , ubwo buhinzi bwatangiye mu mwaka wa 2007, ari nabwo hashingwaga umuryango nyarwanda uteza imbere ubuhinzi bw`umwimerere (ROAM)