Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yasezereye abakinnyi batanu nyuma y’uko batitwaye neza mu bizamini by’ubuzima bakorewe binyuze mu myitozo yakozwe kuri iki cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026.

Ku wa kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026, umutoza mukuru w’Amavubi y’abagore, André Cassa Mbungo, yari yatangaje urutonde rw’abakinnyi 29 yagombaga kwifashisha mu myiteguro y’imikino yo gushaka itike y’Imikino Olempike ya 2028.
Nyuma y’iminsi itanu, abakinnyi bakorewe igerageza binyuze mu myitozo yabaye ku cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026. Iyi myitozo yari igamije kureba uko buri mukinnyi ahagaze nyuma y’igihe shampiyona y’u Rwanda y’abagore imaze idakinwa.
Nyuma y’iri suzuma, abakinnyi batanu ntibashoboye gukomeza mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, bituma bakurwa ku rutonde rw’abakinnyi bazakomeza kwitegura imikino iri imbere.
Mu basezerewe harimo Umutesiwase Magnifique ukina nka rutahizamu wa Indahangarwa WFC, ndetse na Mukahirwa Providence ukina mu bwugarizi muri iyo kipe.
Undi wasezerewe ni umunyezamu wa Bugesera WFC, Nyirabatoni Diane. Kuri urwo rutonde kandi harimo Ishimwe Darlene wa Forever Girls EFC na Uwanyirigira Sifa ukina mu bwugarizi bwa Rayon Sports WFC.
Abakinnyi basigaye mu mwiherero barakomeza imyiteguro y’imikino y’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Imikino Olempike ya 2028. U Rwanda ruzatangira ruhura na Ethiopia ku wa 7 Ukwakira 2026, mu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Imikino Olempike ya 2028 izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva ku wa 14 kugeza ku wa 30 Nyakanga 2028.