


Abasesengura ibijyanye n’ibidukikije basanga nta rusobe rw’ibinyabyuzima rwabaho mu bishanga birimo gutunganywa mu Mujyi wa Kigali, bitewe n’imyanda ituruka ku bikorwa bya muntu, bakaba basaba ko hafatwa ingamba nshya zirimo n’ibihano.
Urugero rutangwa kuri ruhura ituruka ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, ikanyura mu Gakiriro, ikaba ari imwe mu zisuka amazi yanduye asa n’umukara mu gishanga cyatunganijwe cy’ahitwa kuri UTEXRWA.
Concorde Kubwimana uyobora umuryango wita ku bidukikije, akaba afatanya n’Umujyi wa Kigali kugarura urusobe rw’ibinyabuzima mu bishanga byawo birimo gutunganywa, avuga ko hari uburozi burimo gutembera mu mazi y’ibyo bishanga.
Avuga ko ubu burozi buva ku bikorwa by’abantu birimo ibyo koza no gufura, amavuta akoreshwa mu binyabiziga, amarangi, imyanda y’ubwiherero n’ibishingwe bamena muri ruhurura, cyane cyane iyo imvura iguye.
Kubwimana agira ati “Niba muri kiriya gishanga bororeramo amafi hanyuma ukoherezamo uburozi, kuko hari ayo baba bakoresheje mu gufura, bigira ingaruka kuri ya mafi akaba yapfa, nyamara amafi arya iminyorogoto. Iyi yatera indwara y’imidido ku bantu begereye hariya bakoresha kiriya gishanga umunsi ku munsi.”
Kubwimana avuga ko ibinyabutabire birimo irangi cyangwa amavuta, bizwi ko amavuta atajya yivanga n’amazi ahubwo ajya hejuru yayo, bitume nta mwuka winjira mu mazi cyangwa ngo urimo uvemo.
Ati “Bituma bya binyabuzima biri mu mazi bibura umwuka bigapfa, kandi nk’uko ubizi, ibinyabuzima birunganirana, niba cya gikeri gipfuye kandi uzi ko ari cyo kirya imibu, bivuze ko ya mibu izaba myinshi itume malaria yiyongera.”
Kubwimana asabira ibihano abantu bahengera imvura iguye bakajugunya ibishingwe muri ruhurura kuko banze gutanga amafaranga ku babitwara, cyangwa aboherezamo imyanda yo mu bwiherero.
Kutaboneka k’uru rusobe rw’ibinyabuzima mu mazi y’ibishanga ngo byabangamira bikomeye umugambi wa Leta wo kubihindura ibyanya by’ubukerarugendo, kubuza ko ibyo bishanga bitanga umwuka mwiza ndetse no kudashobora kuyungurura amazi ngo Nyabarongo itemberemo imigezi isukuye.
Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, aherutse kugirana n’Itangazamakuru mu kwezi gushize, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kwigenzura kw’Abanyamakuru mu Rwanda(RMC), Scovia Mutesi, yabajije ikibazo kijyanye n’umwanda uva mu nyubako abantu bakoreramo, aho ‘usanga nimugoroba mu bice bimwe by’uyu mujyi hanuka.’
Perezida Kagame, mu kumusubiza, yasabye abayobozi b’inzego zitandukanye kutajenjekera iki kibazo, avuga ko hakwiye no gushyirwaho ibihano ku basohora imyanda ijya guhumanya uyu mujyi.
Umukuru w’Igihugu yagize ati “Ikibazo kizakemuka, ngira ngo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mayor n’abantu bo mu bikorwa remezo murabyumva, niba mwari mubizi kuki bidakemuka!”
Ati “Bigomba gukemuka mu buryo bumwe cyangwa ubundi, byaba kubaka cyangwa se kugira ibikorwa bakora, cyangwa se abantu bagacibwa ibihano bijya mu gukemura ibyo bibazo,(ndagira ngo) bikurikiranywe vuba na bwangu.”
Umujyi wa Kigali ufatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC), bakomeje ubukangurambaga busaba abaturage n’abikorera by’umwihariko kwirinda kumena imyanda iyo ari yo yose, ndetse hakaba n’aho inyubako zimwe na zimwe zagiye zifungwa.
By’umwihariko abaturage bose basabwa kugaragaza ibyobo boherezamo amazi yavuye mu ngo zabo, mu rwego rwo kwirinda kuyohereza mu bishanga.
Ubu busabe bwa Guverinoma buje nyuma y’uko Minisiteri y’ibikorwaremezo(MININFRA) itangarije Inteko ishinga Amategeko mu mezi make ashize, ko umushinga wo gutunganyiriza amazi yanduye ku Giticyinyoni wamaze kudindira bitewe n’inyigo yatinze gukorwa.