Abagore biteje imbere babikesha ibikorwa by’imari biciriritse baravuga ko bamaze kugera ku rwego rushimishije mu iterambere ryabo n’imiryango yabo. Ibi babigarutseho mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore usanzwe wizihizwa taliki ya 08 Werurwe ariko bo bakaba bawizihije uyu munsi mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho.

Ni ibirori byahuje abagore bakora ubucuruzi butandukanye mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho bagaragaje uko ibikorwa byabo byabavanye mu bukene bikabageza ku rwego rwo kwigira no guteza imbere imiryango yabo.
Mukarusagara Devotha ni Umugore wo mu karere ka Rusizi avuga ko mbere yari umugore witinya ariko yatinyutse gukura amaboko mu mufuka ubu arakorera amafaranga.
Ati: “Nari umugore witinya ntagishoro mfite nirirwa mpingira abaturage ariko nkomeza kubona ubuzima bwanjye buri gukomeza buba bubi, ngira umuntu w’umudamu angira inama yo kugana ibigo by’imari baramfasha nk’abandi, ariko ubu mfite ubuhamya bw’uko nikuye mu bukene kandi naratangiriye ku gishoro gikeya rwose buri wese yakora”
Barashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabahaye ijambo akanabasubiza agaciro.
Ati: “Ndashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko yahaye abagore ijambo, ntabwo tuzigera tumutesha agaciro, tuzajya dufata inguzanyo tuyishyure kuko yarakadusubije, aduha uburenganzira kandi turabufite busesuye”
Ubuyobozi bwa ASA International Rwanda buvuga ko intego yabo ari uguteza imbere imiryango, banyuze mu kongerera ubushobozi abagore nkuko bisobanurwa na Christian SALIFOU uyobora uyu muryango.
Ati: “ intego yacu ni ugufasha kugabanya ubukene no guteza imbere abagore dutanga serivisi z’imari ku bacuruzi bato bafite amikoro macye cyane cyane abagore kugirango babashe guteza imbere ubuzima bwabo ndetse n’imiryango yabo, kuri twe gutanga si ibikorwa by’ubugiraneza gusa ahubwo ni n’ishoramari mu iterambere ry’umugore kuko iyo tumufashije kubona igishoro abasha guteza imbere umuryango ndetse n’igihugu”
Silas Ngayaboshya ni Umuyobozi mukuru ushinzwe Uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yavuze ko guteza imbere uburinganire ari inshingano ya buri wese
Ati: “Guteza imbere uburinganire ni inshingano za buri wese kandi buri wese agomba kubyinjiza mubyo akora n’uburyo agikoramo”
Mu gusoza, imibare igaragaza ko iterambere ry’abagore mu bucuruzi rikomeje kwiyongera haba mu Rwanda no ku isi. Mu Rwanda, abagore bafite hafi 32% by’ubucuruzi bwose, kandi bagatanga hafi 30% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP). Mu Mujyi wa Kigali, bagera kuri 43% by’abakora ubucuruzi, bigaragaza uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu.
Ku rwego rw’isi, ubushakashatsi bwerekana ko abagore barenga miliyoni 250 bari mu gutangiza cyangwa kuyobora imishinga y’ubucuruzi, kandi umubare wabo ugenda wiyongera buri mwaka. Hari n’aho mu bihugu bimwe, abagore batangiye hafi kimwe cya kabiri cy’ubucuruzi bushya, bigaragaza impinduka zikomeye mu bukungu bw’isi.
Ibi byose bigaragaza ko iyo abagore bahawe amahirwe n’ubushobozi, batanga umusaruro ugaragara, bakubaka imiryango ikomeye, ndetse bakagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu n’isi muri rusange.
