Tariki ya 5 Mata, isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Imikino n’Iterambere n’Amahoro washyizweho n’Umuryango w’abibumbye. Ni umunsi wibutsa ko siporo ishobora kurenga kuba imyidagaduro igahinduka igikoresho cyubaka ubuzima, imyitwarire n’ahazaza h’urubyiruko.

Mu Rwanda, bamwe mu rubyiruko n’abatoza bavuga ko siporo yabahinduriye ubuzima ndetse ikabafasha kubaka ejo hazaza.
Gatete Vivien ni umwe mu banyeshuri bahisemo gukoresha siporo nk’inzira yo kwiyubaka. Uyu akina umukino wa Basketball avuga ko siporo imufasha mu buzima bwa buri munsi.
Ati: “Imikino imfasha byinshi kuko iyo maze gukora siporo numva umubiri uruhutse. Ikindi kandi inshuti nyinshi nzikura mu kibuga. Nanone imikino ishobora kugabanya amakimbirane kuko iyo muri mu kibuga, nubwo waba ufite mugenzi wawe mutumvikana neza, mubyumva kimwe kugira ngo mugere ku ntsinzi.”
Ibi abihuriraho na Ndizeye Prince, umunyeshuri wo mu karere ka Kamonyi ukina umukino w’intoki wa Handball. Avuga ko siporo ifasha urubyiruko kubaka ubumwe.
Ati: “Imikino irafasha cyane kuko burya iyo wakimbiranye na mugenzi wawe, iyo mugeze mu kibuga byose birahinduka. Ibyo mukina ntabwo byatanga umusaruro mudafite ubumwe hagati yanyu.”
Abatoza b’imikino na bo bagaragaza ko siporo ifasha umuntu kwiyubaka mu buryo bwagutse. Maitre Sinzi Tharcisse, umutoza wa Karate mu mujyi wa Kigali, avuga ko siporo ari igice cy’ubuzima bw’umuntu.
Ati: “Umuntu udakora siporo ntabwo yabyumva kuko urayikora nayo ikagukora. Ni uburyo bw’imibereho kuko igufasha kuba uwo uri we mu myumvire, imyitwarire ndetse n’imikorere. Karate isaba kwihangana kuko ukoresha umubiri ndetse na roho yo kwemera ibyo ugomba gukora.”
Sinzi Tharcisse avuga ko siporo yamufashije kwiyubaka nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye byo kubura umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Naciye mu bihe bikomeye byo kubura umuryango wose muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma nabashije gusubira muri kaminuza ndiga. Ni ibintu bisaba kwihangana, ariko nabikuyemo isomo ryiza kuko muri Karate batwigisha ko iyo uhuye n’ibintu bikomeye ubikuramo isomo ryiza.”
Ubwo Minisiteri y’Uburezi n’iya Siporo batangizaga ku mugaragaro imikino ihuza amashuri makuru na za kaminuza yiswe ‘Varsity League” y’umwaka wa mwaka wa 2025/2026, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Madame Irere Claudette, yatangaje ko ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo bifuza kongera gutanga buruse ku banyeshuri bafite impano zidasanzwe mu mikino itandukanye bakigira ubuntu muri za kaminuza
Ati: “Cyera kaminuza zakiraga abanyeshuri bagahabwa buruse kubera ko ari abakinnyi muri siporo zitandukanye. Turatekereza ko byakongera bikagaruka, abantu bafite iyo mpano bakabifatanya n’amasomo bakazamuka kandi bakanabihererwa ibihembo.”
Akomeza avuga ko siporo ifasha abanyeshuri mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse ikagira n’inyungu ku gihugu.
“Iyo abanyeshuri bafite aho bajya bakaramburira umubiri bagakora siporo, burya n’igihugu tubyungukiramo.”
Ubushakashatsi mpuzamahanga bugaragaza ko siporo igira uruhare rukomeye mu buzima n’iterambere ry’urubyiruko. Raporo ya y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, igaragaza ko urubyiruko rugera kuri 81% ku isi rudakora imyitozo ngororamubiri ihagije, ibintu bishobora kongera ibyago by’indwara zitandura.
Ni mu gihe kandi ubushakashatsi bwa UNESCO bwerekana ko abakobwa bakoze siporo bakiri bato bafite amahirwe agera kuri 50% yo kugera ku myanya y’ubuyobozi mu buzima bwabo bw’akazi.
Ku rundi ruhande, raporo z’umuryango w’abibumbye zigaragaza ko gahunda zishingiye kuri siporo zishobora kugabanya imyitwarire ishobora guteza amakimbirane mu rubyiruko ku kigero kigera kuri 30%, mu gihe kandi zongera kwitabira amashuri no kwigirira icyizere ku kigero kiri hagati ya 20% na 25%.
Iyi mibare igaragaza ko siporo itari imyidagaduro gusa, ahubwo ari igikoresho gikomeye gishobora kubaka ubuzima, imyitwarire n’ahazaza h’urubyiruko
